ITANGAZO RY’ISHYAKA PDC RYIFURIZA INZEGO NKURU Z’IGIHUGU UMWAKA MUSHYA WA 2017

ITANGAZO RY’ISHYAKA PDC RYIFURIZA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA PAUL KAGAME N’UMURYANGO WE, ABAGIZE GUVERINOMA N’INTEKO ISHINGA AMATEGEKO, N’ABANYARWANDA BOSE MURI RUSANGE, N’ABAYOBOKE BARYO BY’UMWIHARIKO UMWAKA MUSHYA MUHIRE

Mu nama yayo yo kuwa 24 Ukuboza 2016, Komite Nyobozi y’Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), ishingiye ku ntambwe ikomeye kandi igaragara Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME amaze guteza u Rwanda muri rusange cyane cyane mu byerekeye umutekano, imiyoborere myiza n’iterambere ry’ubukungu ku banyarwanda bose ;

Yongeye kwishimira cyane ko Nyakubahwa Paul KAGAME yemereye Abanyarwanda ko aziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo muri Kanama 2017.
Komite Nyobozi y’Ishyaka PDC yongeye guhamagarira abayoboke bayo kuzitabira ayo matora ari benshi, bakazatora ingirakamaro koko bazirikana ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho n’iterambere nyaryo tugamije.

Komite Nyobozi y’Ishyaka PDC yaboneyeho kwifuriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME n’Umuryango we, Abagize Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko, Abanyarwanda bose muri rusange, n’abayoboke baryo by’umwihariko umwaka mushya muhire wa 2017; uzababere umwaka w’amahoro n’ubutwari, uw’amahirwe n’uburumbuke mu migambi yabo yose.

Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda PDC n’abayoboke baryo bose bazakomeza gushyigikira gahunda z’ingenzi za Leta, guharanira kwigira no kurushaho guteza imbere igihugu muri byose.

Bikorewe i Kigali ku wa 29/12/2016.

Maître MUKABARANGA Agnès
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi
Ihuza Abanyarwanda (PDC)
(sé)