AMAHUGURWA Y’INZEGO Z’IBANZE Z’ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI IHUZA ABANYARWANDA, PDC-2017

Ku itariki ya 11 Gashyantare 2017, Nyakubahwa Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), Honorable Maître MUKABARANGA Agnès, yatangije gahunda ndende y’amahugurwa y’inzego z’ibanze z’Ishyaka azakorwa mu gihugu hose.

Ayo mahugurwa azabera mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, ahuza intumwa za Komite Nyobozi na Komite za PDC mu rwego rw’Intara, Komite za PDC mu rwego rw’Uturere, n’abahagarariye PDC mu rwego rw’imirenge.

Atangiza iyi gahunda mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kayonza, Perezida w’Ishyaka yatangaje ko aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi mu bya politiki n’imiyoborere abayobozi n’abayoboke ba PDC bafite inshingano z’ubukangurambaga n’ubucengezamatwara y’Ishyaka mu nzego z’ibanze, aho bahura n’abayoboke bose ku buryo buhoraho. Aya mahugurwa aje yunganira ayabaye ku itariki ya 22 Ukwakira 2016 y’abagore no ku itariki ya 23 Ukwakira 2016 yari agenewe urubyiruko rwakurikiye Ishuri ry’urubyiruko mu bumenyi n’ubuhanga mu bya politiki n’ubuyobozi ( Youth Political Leadership Academy – YPLA) kuva muri 2010.

Perezida wa PDC yasobanuye ko intego z’aya mahugurwa ari:
- Kunoza ingamba zo kongera ubushobozi bw’inzego z’ibanze za PDC;
- Kuganira ku myitwarire n’inshingano bikwiye kuranga abayobozi b’inzego z’ibanze za PDC imbere y’abayoboke ba PDC n’ab’andi mashyaka;
- Kuganira ku buryo abayoboke ba PDC bakwiye kuzitwara mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017, no kuzagiramo uruhare hagamijwe kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza byo soko y’iterambere rirambye.

Kuri iyi ntego ya gatatu Perezida w’Ishyaka yavuze ko PDC nta mukandida izatanga mu matora ya Perezida wa Repubulika. Yashimangiye ariko ko PDC izashyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul KAGAME kandi ikazamwamamaza irata ibyiza byinshi yagejeje ku banyarwanda, ahamagarira abayoboke b’ishyaka PDC kuzatora Paul KAGAME ari benshi.

Nkuko Perezida wa PDC yabivuze ayatangiza, muri ayo amahugurwa hazatangwa ibiganiro ku ngingo eshatu z’ingenzi:
1) ingamba zo kongera ubushobozi bwa komite za PDC mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, no mu nzego z’ibanze, hitabwaho by’umwihariko:
- kongera umutungo w’ishyaka, cyane cyane hongerwa abayoboke hatangwa n’imisanzu;
- kunoza imikoranire myiza y’inzego, harimo kuzuza inzego ziteganywa n’amategeko y’ishyaka, gukora buri gihe inama ziteganyijwe, guhanahana amakuru, kurushaho kwitabira gahunda za Leta, ndetse no kunoza imibanire myiza n’indi mitwe ya politiki;
2) imiterere n’imikorere y’inzego z’ubuyobozi bw’ishyaka PDC, baganira ku mahame remezo, icyerekezo n’intego za PDC, amategeko arigenga, ibikorwa by’ingenzi byitabwaho, batibagiwe indangagaciro z’umuyoboke wa PDC;
3) itora rya Perezida wa Repulika y’u Rwanda ryo muri Kanama 2017, ikiganiro gikubiyemo uko amatora ateganyijwe n’uko akwiye kuzagenda muri rusange.
Muri aya mahugurwa abayobozi ba PDC mu nzego z’ibanze bashishikarizwa kumenya bihamye no gushobora gusobanura icyo iryo shyaka ari cyo, umwihariko waryo (identity), haba mu mahame remezo, mu mategeko arigenga, gahunda y’ibikorwa byaryo, ndetse n’amateka yaryo.

Amahugurwa y’inzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyepfo, Huye tariki ya 18/03/2017
Aya mahugurwa ateganyijwe kubera muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, azahuza abayoboke b’Ishyaka bahagarariye imirenge yose y’igihugu uko ari 415, komite z’uturere uko ari 30, komite z’Intara n’Umujyi wa Kigali uko ari 5, akayoborwa buri gihe n’intumwa za Komite Nyobozi ya PDC.