ITANGAZO RY’ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI IHUZA ABANYARWANDA (PDC) RYO KWIBUKA KU NSHURO YA 23 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Muri iki gihe Abanyarwanda twese n’Inshuti z’u Rwanda twibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, Komite Nyobozi y’Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC) yongeye kwihanganisha abanyarwanda bose muri rusange, n’imiryango y’abayoboke ba PDC by’umwihariko, babuze ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

PDC izahora ishima Ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi uburyo zitanze zigahagarika jenoside yakorewe abatutsi kandi zikarokora abenshi bari mu kaga.

PDC irongera gusaba abayoboke bayo hamwe n’abanyarwanda bose, gukomeza kunga ubumwe, turwanya ingengabitekerezo, ihakana n’ipfobya bya jenoside yakorewe abatutsi, kandi dukumira icyashaka guhungabanya amahoro n’umutekano w’u Rwanda aho cyakomoka hose.

Twibuke jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho.

Bikorewe i Kigali, kuwa 07/04/2017

Maître MUKABARANGA Agnès
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi
Ihuza Abanyarwanda (PDC)