ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI IHUZA ABANYARWANDA (PDC) RYAKORESHEJE AMAHUGURWA Y’ABAYOBOZI B’INZEGO Z’IBANZE ZARYO ZOSE MU GIHUGU

Kuva ku itariki ya 11/02 kugeza kuya 13/05/2017, Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC) ryakoresheje amahugurwa mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, ahuza abahagarariye Komite Nyobozi n’abagize Komite za PDC ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, Komite za PDC ku rwego rw’Uturere, n’abahagarariye PDC ku rwego rw’Umurenge.

Aya mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi mu bya politiki n’imiyoborere abayobozi n’abayoboke ba PDC bafite inshingano z’ubukangurambaga n’ubucengezamatwara y’Ishyaka mu nzego z’ibanze, aho bahura n’abayoboke bose ku buryo buhoraho.
Indi ntego yayo yari ukugeza ku bahugurwa igikorwa cy’imyiteguro y’itora rya Perezida wa Repubulika riteganyijwe muri Kanama 2017.

Aya mahugurwa yakozwe mu byiciro bitandatu bikurikirana. Yatangiriye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Kayonza ku itariki ya 11/02/2017, akomereza mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Muhanga ku itariki ya 04/03/2017, na Huye ku itariki ya 18/03/2017. Mu Ntara y’Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Karongi ku itariki ya 22/04/2017; mu Ntara y’Amajyaruguru yabereye mu Karere ka Musanze ku itariki ya 06/05/2017, asorezwa mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro ku itariki ya 13/05/2017.

Atangiza aya mahugurwa mu Karere ka Kayonza, Nyakubahwa Perezida wa PDC, Maître MUKABARANGA Agnès, yasobanuye ko ibiganiro bizatangwa mu byiciro byose bizibanda ku nsanganyamatsiko eshatu z’ingenzi, arizo:
1) ingamba zo kongera ubushobozi bwa PDC mu rwego rw’igihugu, mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, no mu nzego z’ibanze;
2) imiterere n’imikorere y’inzego z’ubuyobozi bw’Ishyaka PDC;
3) itora rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ryo muri Kanama 2017.

Muri aya mahugurwa hatanzwe ibyifuzo kandi hafatirwamo n’imyanzuro bikurikira:

I-KU BYEREKEYE UBUSHOBOZI BW’ISHYAKA,
Abari mu mahugurwa mu byiciro binyuranye basabye ko:
1) hakorwa urutonde n’imyirondoro y’abayoboke ba PDC bikandikwa muri regisitiri zabigenewe zikabikwa mu bunyamabanga bwa Komite ya PDC mu Karere;
2) umusanzu fatizo wakwigwa neza ugahuzwa n’igihe hakurikijwe inzego z’imibereho n’ubushobozi bya buri muyoboke, hakagenwa n’uburyo bworoshye kandi bwihuse ariko bwizewe bwo kuwugeza kuri konti ya PDC ( konti 00040 0049725 94 muri BK);
3) gahunda ya politiki y’Ishyaka y’icyiciro gitaha yategurwa hakiri kare, abayoboke bakabasha kuyitangaho ibitekerezo.

Abari mu mahugurwa mu byiciro binyuranye biyemeje:
1) kongera umurego wo kumenyekanisha Ishyaka no gushishikariza abanyarwanda benshi kuribera abayoboke;

II-KU BYEREKEYE INZEGO Z’UBUYOBOZI Z’ISHYAKA
Abari mu mahugurwa mu byiciro binyuranye biyemeje:
1) gukomeza gushimangira mikorere n’imikoranire myiza y’inzego z’Ishyaka;
2) kuzuza inzego ziteganywa n’amategeko agenga Ishyaka aho zituzuye;
3) kubahiriza ingengabihe y’inama z’inzego z’Ishyaka ziteganywa n’amategeko;
4) kurushaho guhanahana amakuru no gusura kenshi urubuga rwa PDC
(Website :http://www.pdc-rwanda.org),
4) gushishikariza abayoboke kwitabira buri gihe gahunda n’ibikorwa bya Leta;
5) gukomeza kunoza imibanire myiza n’indi mitwe ya politiki yemewe kandi ikorera mu Rwanda;

III-KU BYEREKEYE ITORA RYA PEREZIDA WA REPUBULIKA RYO MURI KANAMA 2017
Abari mu mahugurwa mu byiciro byose biyemeje kuzashyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul KAGAME, kubera ibyiza byinshi yagejeje ku banyarwanda kandi bikaba byigaragaza.
Bihaye intego yo kuzamwamamaza by’umwihariko mu bayoboke ba PDC no mu bandi banyarwanda muri rusange kugira ngo bazitabire kuzamutora ari benshi.

Asoza aya mahugurwa y’abayobozi b’inzego za PDC zose mu gihugu, Perezida w’Ishyaka yashimiye Leta y’u Rwanda itanga ubwisanzure busesuye muri politiki y’amashyaka menshi, ashimira Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ku nkunga yateye Ishayka yatumye aya mahugurwa akorwa neza, ashimira abateguye aya mahugurwa, n’abayitabiriye bose ko baje ari benshi, bakayakurikirana ubwitonzi, kandi bakanatangamo ibitekerezo byubaka, asaba inzego z’Ishyaka zinyuranye kuzabyitaho by’umwihariko.

Yashishikarije abarangije aya mahugurwa ko nyuma y’iki gikorwa bakwiye kuzaba umusemburo wo kugaragaza ku buryo bwihariye umurongo ngenderwaho w’abayoboke ba PDC w’UBUVANDIMWE, UMURIMO, UBUTABERA, mu rugamba rw’abaturarwanda twese rwo kwiyubakira igihugu cy’u Rwanda.