ITANGAZO RY’ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI IHUZA ABANYARWANDA (PDC), RISHYIGIKIRA KANDIDATIRE YA PAUL KAGAME MU ITORA RYA PEREZIDA WA REPUBULIKA RYO MURI KANAMA 2017.

Mu rwego rwo gushimangira icyemezo cy’abayoboke ba PDC bagaragaje muri Referendumu yo mu mwaka wa 2015, bashyigikira ko Nyakubahwa Paul KAGAME ahabwa amahirwe yo kuba yakwiyamamariza manda itaha ku mwanya wa Perezida wa Repubulika,

Nyuma y’ibyifuzo by’abayoboke bose ba PDC byagaragajwe n’ababahagarariye mu mahugurwa y’Inzego z’ibanze za PDC yabereye mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017,

Komite Nyobozi y’Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC),

- ishingiye ku busabe bw’abayoboke ba PDC n’abandi banyarwanda benshi,
- ihereye ku bikorwa by’indashyikirwa tumuziho mu rwego rw’imiyoborere myiza, iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, imibereho myiza y’abanyarwanda, ubutabera n’uburenganzira bw’abanyarwanda,

yongeye gutangaza ko Ishyaka PDC rishyigikiye Nyakubahwa Paul KAGAME nk’umukandida mu itora rya Perezida wa Repubulika ryo muri Kanama 2017, kubera ibyiza byinshi tumuziho ndetse n’ibirenzeho twizeye ko azatugezaho bishingiye ku bwenge, ubwitange n’ubushobozi yagiye agaragaza cyane cyane mu bihe bikomeye.

Kigali ku wa 16/06/2017

Mu izina rya Komite Nyobozi ya PDC,

Maître MUKABARANGA Agnès
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi
Ihuza Abanyarwanda (PDC)