ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI IHUZA ABANYARWANDA (PDC) RYIFURIJE ABANYARWANDA BOSE MURI RUSANGE, N’ABAYOBOKE BARYO BY’UMWIHARIKO UMUNSI MUKURU WO KWIBOHORA KU NSHURO YA 26

Nyuma yo kwibuka n’umunsi w’Ubwigenge, tariki ya 04 Nyakanga 2020 u Rwanda ruritegura kwizihiza ku nshuro ya 26 umunsi mukuru wo Kwibohora. Komite Nyobozi y’Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), inejejwe no kwifuriza umunsi mukuru mwiza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul KAGAME, umuryango we, Ingabo z’Igihugu, Abanyarwanda bose muri rusange n’Abayoboke ba PDC by’umwihariko.

Kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 26, PDC isanga ari umwanya utagira ukusa wo gukomeza kuzirikana no gushima ubwitange n’ubutwari Ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame zagaragaje mu rugamba rwo kuvana abanyarwanda ku ngoyi y’ubutegetsi bubi , zihagarika Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, zigarurira abanyarwanda icyizere cyo kubaho, intangiriro y’iterambere rirambye.

Ishyaka PDC rikomeje gushima Leta y’ u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME uburyo idahwema gushakira umunyarwanda wese ubuzima bwiza bwubakiye k’umutekano, imiyoborere myiza n’iterambere.
PDC irasaba abanyarwanda bose muri rusange n’Abayoboke bayo by’umwihariko gukomeza kunga ubumwe, gushyigikira gahunda za Leta, gusigasira ibyagezweho, kubumbatira umutekano dukumira icyawuhungabanya aho cyava hose no gukomeza kugira uruhare rugaragara rugamije ahazaza heza h’ u Rwanda.

Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda ryiyemeje gukomeza gufatanya n’abaturarwanda bose mu rugamba rwa buri munsi rw’ahazaza heza h’igihugu cyacu. Dukomeze “Kwibohora Twubaka u Rwanda Twifuza” Tunirinda icyorezo cya Coronavirus COVID19 nk’uko amabwiriza abidusaba.

Bikorewe, i Kigali ku wa 02/07/2020
Maître MUKABARANGA Agnès
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi
Ihuza Abanyarwanda (PDC).